Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Inshingano

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifite inshingano yo gutegura no gukwirakwiza politiki, ingamba na gahunda zigamije guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse no kugenzura no gusuzuma uburyo bishyirwa mu bikorwa. Imirimo ya buri munsi ya Minisiteri ikorwa binyuze mu nzego eshatu z’Ubuyobozi Bukuru arizo Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Impinduka mu Ikoranabuhanga, Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Igenamigambi ry’Ahazaza n’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Inovasiyo n’ Ikoranabuhanga Rigenda Rivuka. Iyi Minisiteri kandi ishyira mu bikorwa gahunda yitwa Guteza imbere Inovasiyo n’Ikoranabuhanga mu Rwego rw’Abikorera (Innovation and ICT Private Sector development).

Ikoranabuhanga mu burezi

Mu Rwanda, amashuri ya Leta arenga 90% yamaze kugerwaho n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), bikaba bifasha mu kwigisha no kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bikongera uruhare n’ishyaka by’abanyeshuri mu myigire

 

Ikwirakwizwa rya murandasi

U Rwanda rufite abantu barenga 75% bafite uburyo bwo gukoresha interineti, bitewe n'ikwirakwizwa rya serivisi ya 4G LTE mu gihugu hose ndetse n'ingamba zigamije gutuma interineti iboneka ku giciro cyoroheye abaturage.

 

Ikoranabuhanga mu buyobozi

Serivisi zirenga 200 ubu ziboneka kuri IremboGov, bikaba byarahinduye uburyo abaturage n’abashoramari babona serivisi za Leta mu buryo bworoshye kandi bwihuse..

 

Guhanga Udushya

Rwanda iragenda iba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu karere, aho udushya mu rwego rw’imari hifashishijwe ikoranabuhanga (fintech), ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga (healthtech), ndetse n’indangamuntu z’ikoranabuhanga (digital ID) bishyigikiwe n’ibigo by’ikoranabuhanga by’imbere mu gihugu hamwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT).